MASHA KAZI

 

 

Atuye mu gihugu cy’Angola. Mu mwaka wa 2020-2021 yagize uruhare mu gutanga ibitekerezo bitandukanye byubaka sosiyeti nyarwanda. Ni umwe mu bantu bagize uruhare mu gushyigikira abandi banyarwanda bakora ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga.

RAZISKA

Atuye mu gihugu cya CANADA. Mu mwaka wa 2020-2021 yakoze ibiganiro biganisha ku gusobanurira Abanyarwanda ubuzima bwo mu gihugu cya Canada ndetse no kuganira ku ngingo zitandukanye zubaka ubuzima bw’abanyarwanda mu bijyanye n’umuco, ubukungu ndetse n’iterambere ry’abategarugori by’umwihariko. Raziska akora ibiganiro inshuro imwe buri cyumweru ku buryo buhoraho kandi butanga ijambo kuri buri wese umukurikira.

Yafashije abantu batishoboyee abaha mutual mugihe cya lockdown kandi abikora buri mwaka.

CHRISTEL NYAMPUNDU

Atuye mu gihugu cy’u Bwongereza. Mu mwaka wa 2020-2021 yagize uruhare mu gutanga ibitekerezo bitandukanye byubaka sosiyeti nyarwanda. Ni umwe mu bantu bagize uruhare mu gushyigikira abandi banyarwanda bakora ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga.

KEZA

Atuye mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yagize uruhare mu gutanga ibiganiro byubaka sosiyeti cyane cyane mu bijyanye no guha ijambo abategarugori n’izindi ngingo zitandukanye zituma abantu baganira ku iterambere no kugira impinduka nziza muri sosiyeti.

ALLY SOUDY

 

 

Atuye mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Guhera mu mwaka wa 2020-2021 yakoze ibiganiro byinshi, inshuro ebyiri buri cyumweru byagize uruhare mu guha ijambo abavuga rikijyana barimo abahanzi, abakina film, abakinnyi b’umupira, abakora akazi ko gusetsa ndetse n’abayobozi batandukanye. Ibi biganiro akora inshuro ebyiri mu cyumweru kandi bimaze kugira uruhare mu gutuma abantu basobanukirwa uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda ndetse no gutuma abatuye diaspora barushaho gusobanukirwa u Rwanda.

DADDY DE MAXIMO

Atuye mu gihugu cye Danemark. Ni umunyamideli wabigize umwuga akaba n’umwanditsi wa sinema n’ibitabo. Mu mwaka wa 2020-2021 yagize uruhare mu gukora ibiganiro bitandukanye bigaruka ku buhanzi, ku mateka y’u Rwanda no guha ijambo abantu batandukanye bavuga ku Rwanda n’umuco warwo n’uko wakwifashishwa kugira igihugu gikomeze gitere imbere.

SEMUHUNGU


Atuye mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mu mwaka wa 2020-2021 yagize uruhare mu gutanga entertainment ku bamukurikira binyuze mu biganiro akora ariko kandi yagize n’uruhare runini mu gushyigikira abahanzi b’abanyarwanda yibanda mu gukoresha indirimbo zabo. 

Uretse imyidagaduro, Eric SEMUHUNGU yagize n’uruhare mu gushyigikira abana batishoboye mu Rwanda.

FRANK JOE

Atuye mu gihugu cya Canada. Ni umuhanzi wabigize umwuga akaba n’umukinnyi wa sinema. Mu mwaka wa 2020-2021 yagize uruhare mu gutanga entertainment ku bamukurikira binyuze mu kuririmbira abamukurikira live ari nako akora ibiganiro byagiye bigaruka ku ngingo ziganisha ku iterambere ry’abahanzi n’ubuhanzi.

 

SUNDAY JUSTIN

Sunday Justin atiye mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mu mwaka wa 2020-2021 yagize uruhare mu gukora ibiganiro bigaamije guteza imbere impano z’abahanzi ndetse anabiheraho akora label yahaye amahirwe abahanzi b’abanyarwanda bakiri bato. Mu biganiro anyuza ku mbuga nkoranyambaga akunze kugaruka cyane ku gaciro k’ubuhanzi n’uko bwakwifashishwa mu iterambere ry’igihugu ndetse n’ababukora.

SUPER SEXY

Atuye mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. N’umunyamideli wamamaza ibikowa bitandukanye binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Super anazwi cyane mu bijyanye no gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane afasha abamukurikira kwidagadura binyuze mu muziki n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Mu mwaka wa 2020-2021 yagize uruhare mu gutanga entertainment mu bamukurikira cyane cyane mu gihe cya lockdown. Uretse ibi bikorwa yanagize uruhare mu bindi bikorwa byo gufasha abana batishoboye mu Rwanda.

D.DUMB.A

Atuye mu gihugu cya Canada. Mu mwaka wa 2020-2021 yagize uruhare mu gutanga entertainment ku bamukurikira binyuze mu kuririmbira abamukurikira. DDUMB.A yagize umwihariko cyane mu kumenyekanisha n’indirimbo z’abahanzi b’abanyarwanda aho akunze kuziririmba mu buryo budasanzwe yifashishije amashusho ashyira kuri instagram. Videos yagiye akora zakurikiwe n’abantu benshi kandi bituma barushaho gukunda indirimbo z’abahanzi nyarwanda.